Uko watera imbuto y’ibigori neza bikagufasha kubona umusaruro mwiza

Muri iki gihe ubuhinzi ni kimwe mu bihanzwe amaso mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, nyuma y’aho Leta ishyize imbaraga mu gufasha abaturage bose guhinga kinyamwuga bakihaza ndetse bakanasagurira isoko.

Kimwe mu bituma ubuhinzi bwawe bwaguha umusaruro ni ukwirinda guhinga mu kajagari no gutera unyanyagiza imbuto.  Ni nayo mpamvu Leta y’u Rwanda yaje gushyiraho gahunda yo guhuza ubutaka nyuma inashyiraho abafashamyumvire mu buhinzi kugira ngo umusaruro wiyongere.

Niyonsaba Anastase ni umwe bize ubuhinzi muri Israel, akaba n’umwe mu bafasha abahinzi guhinga kinyamwuga, mu kiganiro yagiranye na MUHAZIYACU, yagarutse ku mabwiriza na tekiniki bigenga ubuhinzi cyane cyane ku gihingwa cy’ibigori.

Yavuze ko ubuhinzi bw’ibigori yabugabanya mu byiciro bibiri; harimo ubuhinzi bugamije gushaka imbuto n’ubuhinzi bugamije gufata ya mbuto yatubuwe igashyirwa abahinzi kugira ngo babone wa musaruro uteye imbere.Yatanze urugero ko bwa mbere ubanza gutera ibigori by’ibigabo.

Ati ” Ibi bigabo turi gutera nibyo bizadufasha kubangurira bya bigore tuzatera nyuma y’iminsi itanu kubera ko ibigore bikura vuba, ibigabo bikirondereza, gutera ibigabo mbere y’iminsi itanu ni ukugira ngo bizajye kurekura intanga bisange imisatsi y’ibigore yiteguye. Gusigamo sentimetero 15 hagati y’ikigori n’ikindi ni ukugira ngo tuzabashe gusarura intanga nyinshi kuri ya mirongo y’ibigabo.”

Niyonsaba akomeza avuga ko ubuhinzi bwa kinyamwuga busaba umuhinzi guhora yihugura akanakurikiza neza inama ahabwa ariko ngo ku muntu utarabyize biramugora cyane, hakaba hagikenewe ubukangurambaga.

Yagize ati” Imbogamizi ya mbere ari nacyo gisubizo turi gushaka ni ukubanza kubishyira mu bahinzi bakora umwuga w’ubutubuzi bakabimenya kugera ha handi akubwira ati mpinze hegitari imwe ibice byose bizakurikizwa ndazizi. Hari bake batari babyumva neza kuko ubuhinzi ni uguhozaho ikoranabuhanga rigenda rihinduka, umuntu wabyize n’utarabyize baratandukanye mu gufata ibyo bintu mu gihe gito.”

Perezidante wa Koperative Rwangingo Rice growers,Sheri Jennifer, yavuze ko umusaruro wiyongereye bitewe n’inama z’ubuhinzi bagiriwe n’abashinzwe ubuhinzi.

Yagize ati ” Mu by’ukuri badukoreye ubukangurambaga bwinshi, baraduhuguye mu buryo bwo guhinga, kuhira , ni abantu baba ku mirima umunsi ku wundi, badufasha gufumbira, ifumbire tuba tuyifite ariko nshobora kuba ntazi uburyo nyitera n’igihe cyo kuyitera. Umusaruro wariyongereye rwose nk’ubu igihembwe cya  2024A hari umuntu wabonye toni icyenda kuri hegitari z’ibigori hanyuma iz’imbuto tubona toni esheshatu.”

Umwaka ushize u Rwanda rwabonye umusaruro mwinshi w’ibigori aho habonetse toni zirenga ibihumbi 650 mu gihugu hose. Kuri ubu abahinzi bagorwaga inama yo gutera hakiri kare.

Gutera ibigori kumurongo byagufasha kubona umusaruro mwinshi kandi mwiza

Share

Related News